%brandDTD; %platformDTD; ]>
Iyi nyandiko isobanura &pref.plural; zose ziboneka mu &pref.pluralCaps; idirishya rya &brandFullName;.
Aha ushobora kugena paji (cyangwa itsinda ry'udufishi) &brandShortName; izerekana nuyitangiza cyangwa ugakanda buto y'Intangiriro. Andika aderesi mu mwanya w'Indangahantu.
Kanda Gukoresha Paji I(Zi)gezweho kugira ngo ukoreshe paji urimo gusura. Ushobora na none gukoresha paji ndasukirwaho zinyuranye. Iyo hafunguye udufishi turenga kamwe, iyi buto izatuma itsinda ry'udufishi ryose rifatwa nka paji ntangiriro.
Kugira ngo ugaragaze paji ndasukirwaho hakoreshejwe akamenyetso, kanda Gukoresha Akamenyetso.... Guhitamo ububiko bw'utumenyetso bwose bitangiza utumenyetso twose turimo mu dufishi.
Niba udashaka ko paji ndasukirwaho itangizwa, kanda Gukoresha Paji Iriho Ubusa.
&brandShortName; igomba kugenzura kugira ngo ireba niba ari mucukumbuzi
mburabuzi igihe itangira
Vivura ubu buryo niba ushaka ko &brandShortName; igenzura niba ari mucukumbuzi
mburabuzi igihe itangira. Ibi bizatuma &brandShortName; ikoreshwa buri gihe hari
porogaramu igerageje kugaragaza paji rubuga cyangwa igihe ufunguye dosiye ya HTML.
Ushobora na none gukanda buto yo Kugenzura Ubu kugira hahite hakorwa
igenzura.
Ikigo cyawe cyangwa Utanga Interineti ashobora kuguha cyangwa kugusaba gukoresha porogisi. Porogisi ikora nk'ihuriro hagati ya mudasobwa na Interineti. Ihagarika ibibazo byose byoherezwa kuri Interineti kugira ngo irebe niba ishobora gusubiza ikibazo hakoreshejwe ubwihisho bwayo. Porogisi zikoreshwa hagamijwe kongera ubushobozi, gushungura ibibazo, no guhisha mudasobwa yawe ntigaragare kuri Interineti kugira ngo umutekano wayo wiyongere. Akenshi porogisi usanga ari igice cy'urukutamuriro rukomatanye.
Umwanya w'Ubuzima Bwite ubamo &pref.plural; byerekeye ubuzima bwite bwawe. Uko ugenda ushakashaka ku rubuga, amakuru yerekeye aho wageze, paji wasuye, n'ibindi abikwa hano. Ushobora gukanda buto yo Gusiba bijyanye kuri buri gafishi uretse agafishi k'Amagambobanga kugira ngo usibe ayo makuru. Niba ushaka koko gusiba Amagambobanga yawe yose icyarimwe, kanda Kureba Amagambobanga Yabitswe maze ukande buto yo Kuvanamo Byose mu gasanduku kiganiro ka Mucungamagambobanga.
&brandShortName; ituma na none ushobora gusiba ibintu bimwe na bimwe cyangwa byose ukanze &accelKey;+&shiftKey;+Del cyangwa uhitamo
. Ushobora kandi guhindura &pref.singular; kugira ngo utume &brandShortName; isiba ibyatanzwe byawe igihe ufunga &brandShortName;. &pref.pluralCaps; kubera ko biba biri mu gasanduku kiganiro ka Gusiba Ibyatanzwe Bwite.Aha ushobora kugena igihe ushaka ko &brandShortName; yibuka paji wasuye. Igihe mburabuzi ni iminsi 9.
Kubika amakuru nanditse mu mafishi no mu mwanya w'Ishakisha
Iyo
wanditse amakuru mu mafishi rubuga, &brandShortName; yibuka ibyo wanditse maze
igahita iguha ibitekerezo iyo wongeye kugira amakuru wandika. Kugira ngo uhagarike
iyi myifatire, kura ivuvura kuri iki &pref.singular;.
Kwibuka Amagambobanga
&brandShortName; ishobora kubika mu mutekano amagambobanga wanditse mu mafishi
rubuga kugira ngo bikorohere kwinjira mu mbuga makuru. Siba ibiri muri aka
gasandukuvivura kugira ngo ubuze &brandShortName; kwibuka amagambobanga yawe.
Kugena/Guhindura Ijambobanga Ngenga...
&brandShortName; ishobora kurinda amakuru akomeye nk'amagambobanga
n'ibyemezo byabitswe. Nurema Ijambobanga Ngenga, &brandShortName; izagusaba
kuryandika rimwe kuri buri mukoro igihe cyose bikenewe. Ushobora kugena cyangwa
guhindura ijambobanga ukanda iyi buto.
Gusiba Ijambobanga Ngenga...
Kanda iyi buto kugira ngo uvaneho ijambobanga ngenga ririho ubu. Bizagusaba
kwinjiza ijambobanga ngenga ufite ubu kugira ngo ubikore.
Kureba Amagambobanga Yabitswe
Ushobora gucunga amagambobanga yabitswe no gusiba amagambobanga yihariye
ukanda buto yo Kureba Amagambobanga Yabitswe.
Mucungibikururwa (bivanwa mu &accelKey;+J&accelKey;+Y, cyangwa ukanda buto yo Kureba Amateka y'Ibikururwa) ibika amahinanzira yerekeza ku biheruka gukururwa. &pref.plural; by'ibikururwa biboneka mu mwanya w'Ibikururwa.
, ukandaKuvana dosiye muri Mucungibikururwa:
Hitamo niba ilisiti ya dosiye ziheruka gukururwa iyungururwa bimaze
gukururwa neza, cyangwa igihe usohotse muri &brandShortName;, cyangwa
niba ushaka kuyungurura iyo lisiti n'intoki. Kugira ngo uyungurure iyo
lisiti, kanda buto yo Gusiba Amateka y'Ibikururwa Ubu cyangwa buto yo
Gusukura muri Mucungibikururwa.
Dosiyenyibutsa ni dosiye iremwa n'urubuga makuru ibika amakuru kuri mudasobwa yawe, nk'ibyo watoranyije igihe wasuraga urwo rubuga.
Kwemerera imbuga gushyiraho Dosiyenyibutsa
Ku buryo mburabuzi Dosiyenyibutsa ziba zifunguye. Vana ivuvura kuri iki
&pref.singular; kugira ngo uhagarike gukoresha Dosiyenyibutsaa. Icyitonderwa ni
uko imbuga zimwe na zimwe zishobora kudakora neza iyo Dosiyenyibutsa
zihagaritswe.
Kugira ngo ugaragaze Mucungadosiyenyibutsa kanda Kureba Dosiyenyibutsa.
Ibindi bisobanuro ku Dosiyenyibutsa, &pref.plural; byihariye, no ku kuntu ushobora kugena imbuga zemerewe kubika Dosiyenyibutsa muri mudasobwa yawe ushobora kubibona usoma ibijyanye no Gucunga Dosiyenyibutsa.
Paji ureba ubusanzwe ziba zibitswe mu bubiko bw'ubwihisho bwihariye kugira ngo ziboneke vuba igihe wongeye gusura iyo paji. Ushobora kugena ingano y'umwanya wa disiki ubwihisho bushobora gukoresha aha.
Guhagarika Amadirishya y'Ibyiramburirahejuru
Ku buryo mburabuzi, &brandShortName; ihagarika amadirishya y'ibyiramburirahejuru
bitesha umutwe ku mbuga makuru. Gukura ivivura kuri iki &pref.singular;
bizahagarika guhagarika ibyiramburirahejuru.
SImbuga makuru zimwe na zimwe zikoresha bikwiye amadirishya y'ibyiramburirahejuru. Bityo, ushobora gutuma izi mbuga zifungura ibyiramburirahejuru. Kugira ngo ubikore, kanda Imbuga Zemerewe, andika izina ry'urubuga, maze ukande Kwemerera.
Kugira ngo uvane urubuga makuru ku ilisiti, ruhitemo maze ukande Kuvanamo Urubuga. Kugira ngo usibe ilisiti burundu, kandaKuvanamo Imbuga Zose.
Kumenyesha igihe imbuga makuru zigerageje kwinjiza imigereka cyangwa
insanganyamatsiko
&brandShortName; izakubaza buri gihe kwemeza kwinjiza
imigereka cyangwa insangamatsiko. Kugira ngo ibuze amatangizayinjiza atifujwe
ashobora gutuma habaho kwinjiza bitunguranye, &brandShortName; irakumenyesha iyo
hagize urubuga makuru rugerageza kwinjiza umugereka cyangwa insanganyamatsiko maze
igahagarika itangizayinjiza. Kugira ngo wemerere kwinjiza ibivuye ku mbuga zimwe
na zimwe, kanda Amarengayobora, wandike izina ry'urubuga, maze ukande
Kwemerera. Kuvana ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike
kumenyesha ku mbuga zose.
Gutangiza Amashusho
Ku buryo mburabuzi, amashusho atangizwa kuri paji rubuga. Kuvana ivivura kuri
iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike amashusho burundu.
Bijyanye n'uko wafunguye amashusho, ushobora guhindura imbuga zahagaritswe cyangwa imbuga zishobora gutangiza amashusho ukanda Amarengayobora. Andika urubuga ushaka kwemerera/kwangira amashusho maze ukande Kwemerera kugira ngo wemere amashusho, cyangwa ukande Guhagarika kugira ngo uhagarike amashusho.
Kwemeza Java
Java ni ururimi nyandikaporogaramu ruzwi cyane rukoreshwa ku rubuga rwahanzwe na
Sun Microsystems. Porogaramu imwe ya Java ishobora gukorera ku bwoko bwinshi
butandukanye bwa mudasobwa, bityo bigatuma abandikaporogaramu badakenera kurema
verisiyo itandukanye ya buri porogaramu kuri buri mudasobwa. Kura ivivura kuri iki
&pref.singular; kugira ngo uhagarike apuleti za Java muri &brandShortName;. Ni
ngombwa kumenya ko kugira ngo apuleti za Java zikore, ugomba kwinjizamo agacomekwamo
ka Java.
Kwemeza JavaScript
JavaScript ni ururimi nyandikaporogaramu ubusanzwe rukoreshwa mu kubaka za paji
rubuga. JavaScript akenshi ikoreshwa mu kwemeza amafishi mu buryo buyega no guhitamo
za buto. Guhagarika JavaScript bishobora gutuma imbuga zimwe na zimwe zidakora
neza.
Imyandikire Mburabuzi n'Ingano
Za paji rubuga akenshi zigaragazwa mu myandikire n'ingano byagaragajwe hano.
Nyamara, za paji rubuga zishobora kwirengagiza aya mahitamo keretse ubigennye
ukundi mu gasanduku kiganiro k'Imyandikire Ihanitse.
Kanda buto ya Bihanitse... kugira ngo ubone imyandikire yindi &pref.plural;.
imyandikire Mwanyumwe
.Byongeye, ushobora kugena ingano y'imyandikire nto ishoboka yo gukoresha kuri mugaragaza. Ibi bishobora kugira akamaro ku mbuga zimwe na zimwe zikoresha imyandikire mito cyane isomeka bivunanye.
Gutuma paji zihitiramo imyandikire yazo, mu mwanya w'iyo nahisemo
haruguru
Ku buryo mburabuzi &brandShortName; ikoresha imyandikire yagenywe
n'uwanditse paji rubuga. Guhagarika iki &pref.singular; bizatuma ahubwo imbuga
zose zikoresha ku ngufu imyandikire mburabuzi yawe.
Isobekanyuguti
Isobekanyuguti ryatoranyijwe aha rizakoreshwa mu kugaragaza paji ziterekana
isobeka ryo gukoreshwa.
inyandiko n'Imbuganyuma
Aha ushobora guhindura ibara mburabuzi ry'inyandiko n'imbuganyuma ryo
gukoreshwa kuri paji rubuga ziterekanye ibyo bisobanuro. Kanda ku ngero z'amabara
kugira ngo uhitemo amabara.
Koresha amabara ya sisitemu
Shyira ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo ukoreshe amabara yagenwe
mu magenamiterere ya OS yawe aho gukoresha amabara yagaragajwe haruguru.
Amabara ya Mahuza
Aha ushobora guhindura amabara mburabuzi y'amahuza Mbuga. Kanda ku ngero
z'amabara kugira ngo uhitemo amabara.
Guca umurongo ku mahuza
Ku buryo mburabuzi, amahuza acibwaho umurongo kuri paji rubuga. Vana
ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo ugihagarike. Wibuke ko imbuga nyinshi
zigaragaza amategeko yazo bwite agenga igenamisusire kandi ko iki
&pref.singular; nta ngaruka kigira kuri izo mbuga.
Gutuma paji zishobora kwihitiramo amabara yazo, mu mwanya w'ayo
nahisemo haruguru
Ku buryo mburabuzi, &brandShortName; ikoresha amabara yagenwe n'uwanditse
paji rubuga. Guhagarika iki &pref.singular; bizatuma ahubwo imbuga zose zikoresha
amabara mburabuzi ku ngufu.
Gufungura amahuza ashobora gufungurira amadirishya mashya mu:
Iki &pref.singular; kigenzura amahuza avuye ku zindi porogaramu cyangwa kuri paji
rubuga asaba gufungurirwa mu madirishya mashya afungurirwa mu madirishya
mashya cyangwa mu dufishi dushya mu idirishya riheruka gufungurwa.
Icyitonderwa: Niba wahisemo gufungurira amahuza mu dufishi dushya, &brandShortName; izirengagiza iki &pref.singular; nuko izafungure idirishya rishya ihereye ku ihuza niba uwanditse paji yagaragaje ko idirishya rishya rigomba kugira ingano yagenwe, kubera ko paji zimwe na zimwe zishobora kugaragara neza iyo zifite ingano yagenwe gusa.
Guhisha umwanya gafishi gusa iyo hari urubuga makuru rumwe
rufunguye
Niba urimo kureba gusa paji rubuga imwe mu idirishya rya
&brandShortName; , umwanya gafishi ntabwo ugaragara. Kura ivivura kuri iki
&pref.singular; kugira ngo werekane umwanya gafishi.
Guhitamo udufishi dushya uhereye mu mahuza
Iyo ukandishije hagati amahuzarubuga (cyangwa ugatsindagira &accelKey; igihe
ukandisha buto y'imbeba y'ibubomoso), amahuza azafungurirwa mu gafishi gashya.
Ako gafishi ntikazahita kerekanwa; kazatangizwa mu gafishi mbuganyuma. Genzura
iki &pref.singular; kugira ngo utangize ahubwo ihuza mu gafishi mbuganyuma,
bizahita byerekana ako gafishi.
Kumenyesha mu gihe cyo gufunga udufishi tunyuranye
Iyo ufunze idirishya rifite udufishi tunyuranye, &brandShortName; izakubaza
kwemeza icyo uhisemo. Ibi bituma udafunga bitunguranye idirishya ryose igihe
wifuza gufunga gusa agafishi kagezweho. Kuvana ivivura kuri aka gasanduku kiganiro
kugira ngo utaruke imenyesha maze utume &brandShortName; ijya ihita ifunga
idirishya.
Uyu mwanya ugenzura uko &brandShortName; ikoresha ubwoko butandukanye bwa dosiye nka porogaramu, dosiye zahinwe, na dosiye za mutwaramakuru.
Kumbaza aho kubika buri dosiye
&brandShortName; izakubaza aho
ushaka kubika dosiye buri gihe hagize dosiye ukurura.
Kubika dosiye zose muri ubu bubiko:
Iki ni &pref.singular; mburabuzi cyo muri &brandShortName;, naho ububiko
mburabuzi ni Ibiro. Ushobora kugena ububiko butandukanye buzabikwamo ibikururwa
ukanda buto yaGushakisha.
Kwerekana Mucungibikururwa igihe hagize igitangira gukururwa
Guhitamo niba ushaka cyangwa udashaka ko Mucungibikururwa ihita igaragara igihe
hatangiye kugira igikururwa.
Gufunga mucungibikururwa ibikururwa nibirangira
Guhitamo niba
ushaka cyangwa udashaka ko Mucungibikururwa ifungwa igihe hatangiye kugira
igikururwa.
Agasanduku kiganiro ko Gukurura Ibikorwa, gashobora gufungurwa ukanze buto yo Kureba & Guhindura Ibikorwa..., karimo ubwoko bwa dosiye wakuruye. Ushobora guhitamo icyo &brandShortName; yakora igihe ukanze ubwoko bwa dosiye bwihariye ushaka guhindura maze ugakanda buto yo Guhindura Igikorwa....
Iki kizagaragaza agasanduku kiganiro ka Guhindura Igikorwa, ushobora gutoranyirizamo ubwoko bwa dosiye bwafunguwe na porogaramu mburabuzi, bwafunguwe na porogaramu yatoranyijwe n'ukoresha, yabitswe kuri disiki, cyangwa yerekanwe n'agacomekwamo kinjijwemo. Urugero, nubona dosiye z'ibisakazamakuru nyinshi kuri paji rubuga, ushobora gushaka kugena ko &brandShortName; ifungura buri gihe dosiye z'ibisakazamakuru muri mucurangibisakazamakuru yawe aho kubaza aho ushaka kubika buri dosiye y'ibisakazamakuru.
Kugira ngo ukureho itegeko rihita ryizana ku bwoko bwa dosiye, hitamo ubwo bwoko bwa dosiye mu gasanduku kiganiro ka Gukurura Ibikorwa maze ukande buto ya Kuvanaho Igikorwa.
Umwanya uhanitse ubamo &pref.plural; byinshi bidakunda gukoreshwa n'abantu benshi ariko bikaba bifite akamaro ndetse rimwe na rimwe bikagirira abantu bamwe &pref.plural; akamaro kanini.
Gutuma inyandiko utoranywa hakoreshejwe mwandikisho
Izwi na none ku izina rya Caret Browsing, igena niba inyoborayandika
iyega igaragara, bigatuma ushobora guhitamo inyandiko ukoresheje mwandikisho.
Bimwe mu bigufasha gukoresha, nka musoma mugaragaza na mutubura mugaragaza,
bikoresha sisitemu ya kareti kugira ngo bigene igice cya mugaragaza cyo gusoma
cyangwa gutubura. Ushobora guhinduranya ubu buryo ukanda F7.
Gutangira Gushaka Igihe Utangiye Kwandika
Iyo iki &pref.singular; gifunguye, &brandShortName; izashaka kuri paji
rubuga igezweho icyo wanditse uko ugenda ucyandika. Mu gihe ushakisha inyandiko
wanditse kuri paji , Umwanyabikoresho wo Gushaka uzahita ugaragara ku mpera
y'idirishya kugira ngo werekane amakuru yerekeye ibyo wabonye.
Gusubiramo Ingano y'Amashusho Manini Kugira ngo Ukwire mu Dirishya
ya Mucukumbuzi
Iki kiranga ni kimwe niboneka muri Internet Explorer. Gituma amashusho
manini cyane ku buryo atajya kuri mugaragaza ahita yitubya ku buryo ushobora
kubona ifoto yose. Kanda ku ishusho kugira ngo ubone ingano yaryo yose.
Gukoresha Nyamwinyereza
Nyamwinyereza ni ikiranga gifite akamaro gituma ushobora kunyereza paji
nta kindi ukoze keretse gutsindagira buto y'imbeba yo hagati (akenshi usanga ari
iringi nyereza) maze ukimura imbeba uyizamura cyangwa uyimanura. Abantu bamwe
ntibabikunda, bityo nyamwinyereza ishobora guhagarikwa hakoreshejwe iki
&pref.singular;.
Gukoresha Inyereza Rinyorotse
Kunyereza bikorwa neza bishobora kugira akamaro kanini cyane iyo usoma
paji nyinshi kandi ndende. Ubusanzwe, iyo ukanze Paji Hasi, igaragara
rihita ritarukira kuri paji ikurikira. Iyo ari inyereza rikorwa neza, paji imanuka
buhoro buhoro, ku buryo ushobora kubona uko inyerera. Ibi bituma byoroha gusubiramo
gusoma uhereye aho wari ugeze mbere.
Paji rubuga zimwe na zimwe ziboneka mu ndimi nyinshi. Kanda buto ya Guhindura Indimi... kugira ngo ugene ururimi uhisemo.
Agasanduku Kiganiro k'Indimi:
Kugira ngo wongereho ururimi, kanda Guhitamo Ururimi rwo
Kongeraho..., hitamo ururimi, maze ukande buto ya Kongeraho. Kuvanaho
uruhitamo kuri lisiti y'indimi zikora maze ugakanda buto ya Gukuraho.
Ushobora kongera gutondekanya indimi kugira ngo ugene urwo wahisemo mu gihe paji itanzwe mu ndimi wahisemo ebyiri cyangwa zirenga. Bikore wifashishije buto za Kuzamura no Kumanura.
&brandShortName; ishobora kugenzura ko ibyavuruwe ku migereka yinjijwemo, insanganyamatsiko, cyangwa &brandShortName; ubwayo biboneka.
Guhita ugenzura ibyavuguruwe ku:
Ku buryo mburabuzi &brandShortName; ihita igenzura ibyavuguruwe kuri yo,
ku migereka no ku nsanganyamatsiko, no kuri mushakisha kugira ngo buri gihe
ujye ugira verisiyo iheruka kuvugururwa. Ushobora kuzimya iyi myifatire ukura
ivivura ku gasanduku kiganiro bireba hano.
Iyo ibyavuguruwe kuri &brandShortName; byabonetse,
Kwerekana Amateka y'Ibyavuguruwe
&brandShortName; ihita ibika ibyavuguruwe winjijemo. Ushobora kureba imakuru
abyerekeye ukanda iyi buto.
Icyitonderwa: Ugomba kuba ukoresha &brandShortName; nk'umuyoboziroot cyangwa ukoresha winjije &brandShortName; kugira ngo winjize ibyavuguruwe kuri &brandShortName;.
Gukoresha SSL 3.0
Yerekana niba ushaka kohereza cyangwa kwakira amakuru yahawe umutekano
hakoreshejwe SSL3 (Urwego rwa 3 rw'Akugara Kizewe ka Soketi). Iyi ni porotokole
ifasha mu guhana amakuru n'imbuga makuru nta kibazo. Kuyihagarika byakubuza
gusura imbuga zimwe zizewe.
Gukoresha TLS 1.0
Yerekana niba ushaka kohereza cyangwa kwakira amakuru yahawe umutekano
hakoreshejwe TLS (Umutekano w'Akugara k'Itwara), porotokole izwiho kwizerwa cyane
kurusha SSL3. Icyitonderwa ni uko Imbuga makuru zimwe na zimwe zishobora kutemera
iyi porotokole. Kuyihagarika byakubuza gusura imbuga zimwe zizewe.
Kugera Iburiramutekano
Kanda iyi buto kugira ngo ugene imiterere y'iburira &brandShortName; igaragaza
mu gihe urimo gushakashaka mu rubuga.
Ibyemezo bifasha mu gusobeka no gusobanura imyinjiro ku mbuga zizewe.
Iyo urubuga makuru rusaba icyemezo:
Iyo urubuga makuru rusabye umwinjiro wizewe, &brandShortName; izahita ku
buryo mburabuzi ikoresha icyemezo gikwiye. Niba ushaka guhitamo icyemezo ukoresheje
intoki (urugero, niba hari ubwoko bw'isobeka ushaka gukoresha mu mwanya w'ubuhita
butoranywa), hitamo &pref.singular; Kumbaza buri gihe bityo uzashobora
kugenzura nyabyo ibyemezo ukoresha mu gihe ushakisha.
Kureba Ibyemezo
Kanda iyi buto kugira ubone ibyemezo byabitswe, uzane ibyemezo bishya, maze
ubike cyangwa usibe ibyemezo bishaje muri &brandShortName;.
Lisiti z'Ibyanzwe
&brandShortName; ishobora gukoresha Lisiti z'Ibyemezo Byanzwe (bita na
none CRLs) kugira ngo umenye neza ko ibyemezo byawe byemewe. Kanda buto
yaLisiti z'Ibyanzwe kugira ngo ucunge CRLs zinjijwe muri mudasobwa
yawe.
Igenzura
OCSP (Porotokole y'Imimerere y'Ibyemezo kuri Interineti) ni uburyo bwo
kwemeza ibyemezo byawe buri gihe birebwe cyangwa bikoreshejwe. &brandShortName;
ntabwo ikoresha OCSP ku buryo mburabuzi, ariko niba ushaka kuyifungura, ushobora
kubikorera hano. Birashoboka cyane ko utazakenera kubihindura keretse bisabwe
n'imiterere ya Interineti yawe.
Apareye z'Umutekano
Apareye z'Umutekano zishobora gusobeka no gusobanura imyinjiro no kubika
ibyemezo n'amagambobanga. Niba ushaka gukoresha indi apareye y'umutekano itari
iyo muri &brandShortName;, kanda buto z'Apareye z'Umutekano.
Genzura niba urubuga ndimo gusura rushobora kuba ari uruhimbano
Vivura ubu buryo niba ushaka ko &brandShortName; igenzura byimazeyo niba urubuga
urimo gusura rushobora kuba rugerageza kugushuka ngo utange amakuru yawe bwite.
Gukoresha ilisiti yabitswe hafi
Iyo ubu buryo butoranyijwe , &brandShortName; izagenzura urubuga rugezweho
ishingiye ku ilisiti yabitswe kuri mudasobwa yawe. Nta bwatanzwe bizimurirwa kuri
za mutangibyatanzwe zindi. Kubera ko uburyo n'imbuga ziba amakurunterinet
zihinduka vuba vuba, ubu buryo bw'umutekano bushobora budashobora kutaba bwiza nko
gukoresha mutangibyatanzwe.
Habazwa
Iyo ubu buryo butoranyijwe, &brandShortName; izohereza ibyatanzwe kuri paji
igezweho binyujijwe mu kwihuza na mutangibyatanzwe yindi kugira ngo igenzure
ibiyiranga . Ubu buryo butanga umutekano uhanitse cyane, ariko wibuke kureba
politiki yerekeye ubuzima bwite bwa mutangibyatanzwe mbere yo guhitamo ubu buryo.
Copyright © 2003-2006 Contributors to the Mozilla Help Viewer Project.