Uru rutonde rw'amuga rwateguwe kugira ngo rugufashe gusobanukirwa; ntabwo rugomba
gufatwa nkaho rukubiyemo amuga yose cyangwa se ibisobanura ndakuka by'amuga asonuye
mu bice bikurikira cyangwa se by'urusobe rw'ubuzima bwite na/cyangwa rw'umutekano
w'inzego z'ikoranabuhanga zasobanuwe.
Urutonde rw'Amuga
Aderesi ya porotokole ya Interineti (Aderesi IP)
Aderesi ya mudasobwa ku rusobemiyoboro rwa
TCP/IP. Buri
mudasobwa iri kuri Interineti igira aderesi IP. Inkiriya
zigira aderesi IP ihoraho cyangwa zihabwa ku buryo buhinduka buri gihe zinjije mu
rusobemiyoboro.
Umw-anyabikoresho Mutemberezi
Umwanyabikoresho wegereye intangiriro y'idirishya rya &brandShortName; usangamo
buto za Inyuma na Imbere.
Kopi za paji z'urubuga zakusanyijwe zikabikwa mu bubiko disiki bwa mudasobwa
yawe cyangwa mu bubiko mburabuzi bwayo (RAM). &brandShortName; ikusanya izi kopi
uko ushakashaka mu Rubuga. Iyo ukanze ihuza cyangwa ukandika
URL kugira ngo ushake paji y'urubuga
yihariye ubwihisho bufitiye kopi, &brandShortName; igereranya kopi yahishwe na
kopi y'umwimerere. Iyo nta byahindutseho, &brandShortName; ikoresha kopi yahishwe
aho kongera gushaka kopi y'umwimerere, bityo bikagabanya igihe cyo kunonosora no
gukurura.
Interineti
Urusobemiyoboro rwo ku isi hose ruhuriweho na za miliyoni za mudasobwa zihana
amakuru hakoreshejwe porotokole zemewe nka
TCP/IP. Interineti
mbere na mbere yahanzwe kugira ngo ikoreshwe mu mirimo ya gisirikare y'Abanyamerika
mu w'1969, yaje gutera imbere inakoreshwa no mu mashuri no mu bigo by'ubushakashatsi
noneho, mu mpera zo mu myaka y'1990, iza gukoreshwa na miliyoni z'ibigo by'ubucuruzi,
imiryango n'abantu ku giti cyabo. Muri iki gihe Interineti ikoreshwa muri imeyili,
mu gushakashaka amakuru ku Rubuga Makuru Mpuzamahanga,
kohererezanya ubutumwa ako kanya, kohererezanya amakuru hagati y'abantu n'amatsinda
y'abakoresha, no mu bundi buryo bwinshi.
Ururimi mpangaporogaramu rwahanzwe na Sun Microsystems. Porogaramu imwe ya
Java ishobora gukoreshwa na mudasobwa nyinshi zitandukanye, bityo bigatuma
abahanziporogaramu badakenera kurema verisiyo itandukanye ya buri porogaramu kuri
buri mudasobwa. Nyuma yo kwinjizamo Java, &brandShortName; ishobora guhita ikurura
no gutangiza porogaramu za Java (banita apuleti).
JavaScript
Ururimi nyandikaporogaramu rukunze gukoreshwa mu kubaka za paji rubuga.
Abahanziporogaramu bakoresha JavaScript kugira ngo batume za paji rubuga zirushaho
kuyega; JavaScript ikoreshwa kenshi mu kugenda bemeza amashusho no guhitamo buto.
JavaScript ishobora gukoreshwa na Java, ariko ni ururimi rutandukanye ku rwego rwa
tekiniki. Ntibisaba Java kugira ngo JavaScript ikore neza.
umu-kiriya
Porogaramumudasobwa (nka Internet browser) yoherereza ibibazo kandi ikakira
ibisobanuro biturutse kuriseriveri, akenshi iba irimo
gukorera kuri mudasobwa itandukanye. Mudasobwa porogaramumudasobwa y'umukiriya
ikoreraho na yo ifatwa nk'umukiriya.
umu-konobanga
Ubuhanga n'igikorwa cyo kuvangavanga (gusobeka) no kuvangura (gusobanura)
amakuru. Urugero, uburyo bw'umukonobanga bukoreshwa mu kuvangavanga no kuvangura
amakuru anyura hagati y'imbuga makuru z'ubucuruzi na &brandShortName;.
aka-menyetso
Aderesi ya paji y'urubuga yabitswe (URL)
ushobora kujyaho bitakuruhije ukanze agashushondanga k'akamenyetso mu
Mwanyabikoresho w'Utumenyetso cyangwa uhitamo izina ry'akamenyetso mu bikubiye mu
Tumenyetso.
Igice cya &brandShortName; gishobora kugufasha kwibuka amazina n'amagambobanga
yawe make cyangwa yose kiyabika mu bubiko disiki bwa mudasobwa yawe no guhita
kiyakwinjiriza iyo usuye izo mbuga.
Murangibikorana Bijyaniranye (URL)
Aderesi yemejwe yereka &brandShortName; uko hashakwa dosiye cyangwa ikindi mu
Rubuga (urugero, http://www.mozilla.org). Andika URLs mu Mwanyahantu wa
&brandShortName; kugira ngo ugere kuri paji rubuga. URLs zikoreshwa na none mu
mahuza kuri paji rubuga kujya ku zindi paji rubuga. Na none zizwi nka Interineti
cyangwa aderesi Rubuga.
paji ndasukirwaho
Paji &brandShortName; igenerwa kugaragaza buri gihe uyitangije cyangwa igihe
ukanze buto ya Intangiriro. Ikoreshwa na none mu kuyobora ku paji y'ibanze
y'urubugamakuru ureberaho ibice bisigaye by'urubuga.
paji rubuga
Inyandiko imwe iri ku Rubuga Makuru Mpuzamahanga rwagaragajwe na aderesi
cyangwa URL imwe. Paji rubuga ishobora kubamo inyandiko, amahuzanyobora
n'imbonerahamwe.
Porotokole Ngenzurahererekanya/Porotokole ya Interineti (TCP/IP)
Porotokole ya Yunigisi ikoreshwa mu guhuza mudasobwa zikorera kuri sisitemu
mikorere zinyuranye. TCP/IP ni porotokole ya Interineti y'ingenzi bityo ikaba
yarabaye uburyo bwemewe ku isi.